Ku myaka 16, Umunyarwanda w’ubwenge budasanzwe yarangije Kaminuza
• Ari mu rugaga rw’intiti z’Isi, Mensa
• Ba sekuruza ba Matthias bari mu baje mu gihe cy’ubukoloni mu Rwanda
• Avuga indimi eshanu adategwa ; Igifaransa, Icyongereza, Igishinwa, Icyarabu, Ikirusiya n’Ikinyarwanda gike
• Nyina avuga ko umwana we abona yifitemo indagagaciro z’Abanyarwanda
• Arangirije icyarimwe amashuri yisumbuye na Kaminuza
Matthias Hoffman-Vagenheim, w’imyaka 16, yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) ya Open University mu Bwongereza ku manota y’ikirenga, mu bijyanye n’imibare n’iby’ubumenyi bw’ikirere.
Matthias yatangiye kwiga muri iyi Kaminuza afite imyaka 13, ariko isomo rya mbere yatangiye kuryiga agifite imyaka ibarirwa mu 9 gusa.
Nyina wa Matthias Vagenheim ni Umunyarwandakazi witwa Helene Vagenheim, ufite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu Buvanganzo ariko akaba akora nk’umufasha mu by’amategeko.
Batuye mu gace ka Altrincham mu mujyi wa Manchester, mu Bwongereza. Se ni Umuyahudi wakoraga umwuga wo guca imanza z’Ubucuruzi, ariko we yapfuye mu myaka ibiri ishize.
Kaminuza ya Open University, ni Kaminuza ushobora kwiga unakora ibindi bintu kuruhande, ku buryo uyu Matthias Vagenheim ayirangije acyiga mu mashuri yisumbuye ya Manchester Grammar School (MGS).
Muri uku Ukuboza Matthias arangirije rimwe amashuri yisumbuye na Kaminuza.
Iki ariko sicyo gitangaje gusa kuri Matthias; hari byinshi byerekana ko ari umwana udasanzwe:
Mu mpeshyi y’umwaka utaha azaba afite impamyabumenyi 7 zo mu bigo binyuranye by’amashuri yisumbuye yagiye yiyandikishamo akazitsindira yigiye kuri internet atiriwe akandagerayo. Zimwe zo yagiye anazitsindira akoze ibizamini gusa kuko yabonaga abishoboye.
Ku myaka itandatu Matthias Vagenheim yinjiye muri Mensa, itsinda ry’abantu b’abahanga cyane ku Isi, nyuma yo gutsindira ku manota yo hejuru (+80%) ibizamini yari yarahawe.
Nyina we Helene, avuga ko yatangiye kubona ubwenge butangaje bw’umwana we akiri muto, ariko ko atazi ko ari ko azakura.
Ati“Akiri n’uruhinja, yarabigaragazaga, agakunda guhanga ijisho rye ku kintu ukabona bitandukanye n’iby’abandi bana.”
“Mu rugo Matthias tuvugana mu Gifaransa kuko ari rwo rurimi nkoresha, iteka rero yabayeho avuga indimi ebyiri kuko ku ishuri akoresha Icyongereza. Ntekereza ko ibyo byamuhaye uburyo bwiza bwo kunguka ubumenyi bunyuranye bwinshi.”
“Ku mezi 13 yashoboraga gusoma. Ku myaka ibiri n’igice, yari yatangiye kujya asoma ibinyamakuru nka The Times. Twatangiye kubibonera aho, turamworohera tubimufashamo, tumufasha kugera ku byo yifuza.”
Nyirarume we, uba mu Rwanda Vagenhein Frederic Robert, avuga ko kugira ngo agaragaze ubwenge budasanzwe bitamusaba kuba undi wundi, ko ari umwana usanzwe kandi byose abikora bikagendana n’ubuzima bwe busanzwe atiriwe agira icyo ahinduraho.
“Akiri muto afite nk’imyaka itatu, cyangwa ine yagiraga amatsiko cyane, akajya abwira nyina ati ‘Mama, ndumva irungu ryanyishe ndashaka unyigishe imibare njya numva muyivuga’. Akamubyutsa ubwo nka saa cyenda z’ijoro, ati ‘mama ndashaka unyigishe nk’iminota 30’; akamwerekera bakabyuka akamwigisha barangiza bakongera bakaryama.”
“Ni gutyo kuva ku myaka 3 yatangiye kwiyigisha iby’imibare.”
Ati “N’Igishinwa yaracyize, bacyita Mandarin”
“Afite na mushiki we, we ni umuswa bisanzwe, agakobwa kari aho ubona kaba kisiga utuntu dutukura ku minwa, ibi by’abakobwa nk’abandi, kari mu ishuri bisanzwe, ariko nako ni agahanga mu by’amategeko n’imibare.”
Nyina wa Matthias avuga ko hari ibintu bimwe na bimwe yagiye amujyanamo bigezo, umwana agahita abyiga ku buryo butunguranye akabibamo umuhanga, aha agatanga urugero rw’uko yiyigishije gucuranga umwirongi n’izindi ndimi z’amahanga.
Helene agira ati “Ubwa mbere natekereje kwiga Igishinwa nko kwikinira, ariko we ahita abishyiraho umutima we wose, anyereka ko ashaka kubikurikirana. Nazanye umukobwa w’umukozi wari ukizi akajya aza mu rugo aba atangiye kumwigisha gutyo igishinwa, Matthias afite imyaka nk’irindwi. Akirangiza isomo rya mbere, umwana yari azi kubara kugeza ku ijana mu Gishinwa. Ubu arakivuga ashobora no kucyandika, kandi yaracyize yikinira.”
Yongeraho ati “Yahise aniga Igiheburayo (Hebrew), avuga ko ashaka gusoma Bibiliya mu rurimi rw’umwimerere yanditswemo. Inyuguti zacyo yazize mu gahe gato cyane.”
Nyirarume we yongeraho ati “Hari inkuru imwe yigeze kuntangaza kuri we, bigeze kuza kudusura rimwe i Paris mu Bufaransa, kuri Noheli, nuko ku kibuga cy’indege agura igitabo cy’ ubumenyi bw’Isi (Geography) aza agisoma mu ndege."
"Ageze mu rugo arambwira ngo ‘mpa ikizamini unsabe igihugu cyose ushaka nkubwire Umujyi wacyo, nkubwire abaturage bagituye, nkubwire aho giherereye, ibendera ryacyo n’isano gifitanye n’ibindi’.
“Numvise bintunguye mfata igitabo nkajya ndeba ibikomeye; nkafata Malaysia, nkafata Mexico, nkafata ibya hehe, byose nsanga yari yabifashe mu mutwe muri ayo masaha abiri yari amaze mu ndege gusa.”
Nyina amuvugaho iki?
• Yifitemo indagagaciro z’Abanyarwanda; Kwiyoroshya agakora ibintu bye bucece
• Na mushiki we witwa Raphaelle, ni umuhanga ku kigero gisumba ibindi mu bwenge (IQ 170)
• Bamwe mu barimu baramwigishaga ntibamenye ko bamwigishaga aniga Kaminuza

“ Mu mateka ni bake mu bana bangana nawe barangije iriya Kaminuza, ariko we yarabibashije kandi abifatanya n’andi masomo asanzwe yagombaga kwiga. Benshi mu barimu be mu mashuri yisumbuye ntibanamenye ko hari andi masomo ya Kaminuza ari kwigira rimwe n’ibyo bamwigishaga, aratangaje.”
“Yifitemo indangagaciro z’Ubunyarwanda; aracecetse cyane, ibintu bye bikagendera ku murongo atuje, akanasabana na bagenzi be.”
“Ntekereza ko yabifashijwemo n’amasomo y’umuziki yakunze akiri umwana. Umuziki n’imibare biragendana, Matthias afite mushiki we witwa Raphaelle, w’imyaka 13 nawe igipimo cy’ubwenge bwe (IQ) cyapimwe gishyirwa ku rwego rwa 170 bisobanuye ko ari ubwenge bwo hejuru umuntu wa nyuma yabasha kugezaho, nawe yumva cyane imibare ariko by’umwihariko amategeko. Mushobora kujya impaka ukagera aho unanirwa, mu by’amategeko ni umuhanga bidasubirwaho.”
…Matthias bigeze kumwirukana mu ishuri
• Ubwenge bwinshi bwarenze abarimu bamwigishaga bamwirukana bazi ko ari umuswa
• Bamwirukanye ari bwo yemerewe kujya mu rugaga rw’intiti ku Isi
• Amasomo y’igihembwe ayiga ari mu modoka ajya ku ishuri, akayiga asoma gusa anaganira na bagenzi be bisanzwe
Nyirarume we avuga ko kubera ubwenge bwinshi Matthias bigeze kumwirukana mu ishuri, kuko abarimu batari bamusobanukiwe neza.
“Baramwirukanye mu ishuri risanzwe kuko bavugaga ko ngo yabananiye. Ariko uwo munsi bamwirukanye nibwo bamwakiriye muri Mensa.”
“Aba bana ntabwo baba bakwiye mu mashuri asanzwe, ibintu yagombaga kwiga yafataga igitabo mu modoka mu gitondo akabisoma akaba yabirangije, yagera ku ishuri umwarimu akavuga nawe akamukosora avuga utugambo bamubaza agasobanura ibintu byinshi baza kumwirukana.”
Ati ”Kandi ni umwana usanzwe, yabisomaga muri Bus mu gitondo, gahunda yose y’igihembwe cyangwa y’umwaka akayisoma anatera amahane muri Bus na bagenzi be akagera ku ishuri yabirangije. Kwakirwa muri Mensa ukora ibizamini mu myaka itatu, buri mwaka bakabona ko ufite ubumenyi budasanzwe.”
“Nyuma y’iyo myaka itatu cyangwa ine akora ibizamini niwo munsi bamwirukanyeho, mama we aje kumutora abasigira ikinyamakuru cyerekana ko bamwakiriye muri Mensa abayobozi b’icyo kigo bagwa mu kantu.”
Amaze kwakirwa muri Mensa, nibwo yahise yiyandikisha muri Open University anatangira kwiga amashuri yisumbuye, ku kigo cya Manchester Grammar School.
…Yatangiye gusaba kwiga muri Open University ku myaka 6
• Nyina ajya kumwandikisha bwa mbere bamufashe nk’umusazi
• Amasomo yo muri Kaminuza abandi biga amezi 6 iyo abonye igitabo ayiga mu minsi 3 gusa
• Nyirarume we avuga ko uyu mwana azabona PhD zirenga eshatu
Aganira na IGIHE Helene, nyina wa Matthias yavuze ko aho yajyaga kumwandikisha mu mashuri hose babanzaga kubishidikanyaho kuko bumvaga bidashoboka.
“Open University yafashe imyaka ibiri mbere yo kumwigaho mbere no kumwemerera kwiga isomo rya mbere. Nagiyeyo bwa mbere afite imyaka 6. Bumvaga bidashoboka ntibanyizere ngo babyemere. Ntibiyumvishaga iyo nababwiraga ko afite impano idasanzwe y’ubwenge. Bahitaga bamfata nk’aho ndi kubikabiriza, ko ntari nzi ibyo ndi kuvuga. Ariko njye nari mfite intego yo kugira icyo mfasha umuhungu wanjye. Buri cyumweru nkabahamagara kugeza ubwo bandambiwe, biyemeza kugira icyo bamfasha. “
“Baje kohereza abantu batatu bo muri iyo Kaminuza bajya ku ishuri ryisumbuye umwana yigaho rya MGS bahata ibibazo mwarimu mukuru ku bumenyi bw’umwana, mwarimu nawe ahata ibibazo umwana ngo asuzume koko ubumenyi bwe, nuko nyuma y’ibyo bizamini biremereye bamwemerera kujya muri Kaminuza ariko bagenzurana ubushishozi amasomo yashakaga kwigamo.”
Matthias ashima ko Manchester Grammar School bamworoheye mu myigire ye, bamufasha gukora ibizamini bya Kaminuza mu gihe byahuriranaga n’amasomo asanzwe.
Matthias arateganya mu 2016 kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza Masters. Yifuza kuzaba umuntu ukora ibijyanye n’ubujyanama mu bucuruzi (Stock broker), ibi nyirarume we avuga ko bizatuma aba umwe mu baherwe ku Isi.
Nyirarume agira ati “Arashaka kuzigira impabumenyi y’ikirenga PhD mu by’imari (Finance) kandi azaba umuhanga azaba n’umukire cyane, ariko ibintu by’amafaranga ntabwo abyitaho. Kuva kera ibi bintu by’imibare arabikunda cyane. Njye muheruka hashize imyaka ine, naramubajije ngo uzaba iki, ansubiza adashidikanya ngo nzakora muri Bank, azakorera na PhD ebyiri, eshatu, enye ni umuhanga cyane.”
… Uruvangitirane rw’imico n’ibihugu, imwe mu mpamvu zafashije Matthias
• Ba sekuruza ba Matthias bari mu baje mu gihe cy’ubukoloni mu Rwanda
• Akiriho, se yakunze kujya amutembereza hirya no hino ku Isi
• Mu muryango wa Mathias abenshi barangije za Kaminuza
Kuva yavuka Matthias Vagenheim ntarakandagira mu Rwanda, na nyina ahaheruka kera, kuko yahavuye afite imyaka hafi 7 gusa, kuva icyo gihe ntaragaruka.
Kuba badafite amazina ya Kinyarwanda ni uko bakomoka kuri Sekuru witwa Vagenheim, waje mu Rwanda ku bw’abakoroni agashakana n’Umunyarwandakazi, imiryango yabo ikagirana isano gutyo n’Abo mu bihugu by’i Burayi.
Kimwe mu byagiye bifasha Matthias gushishikarira no kugira umuco wo gukunda ubumenyi, gusoma, kwiga, ni uko mu muryango wabo, bakunze kwiga cyane, ku buryo abenshi muri bo barangije muri za Kaminuza zo mu Burayi,.
Yakuze kandi atembera hirya no hino mu bihugu byo ku migabane itandukanye agiye gusura imiryango, ibi bikaba bimufungura mu mutwe akiri muto.
Gusoma nabyo byabaye imwe mu ntwaro zikomeye kuko iyi miryango ikunda gusoma, kandi ikabaho mu mico yo guhora ivoma ubumenyi mu bitabo.
“Yazaga mu Bufaransa, akajya mu Bubiligi batembera cyane. Se yari umucamanza w’umukire, mu biruhuko bakajya muri Dubai, bakajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. N’ababyeyi bacu baravanze (Mulâtre- Métis)”
http://www.igihe.com/abantu/success-stories/article/ku-myaka-16-umunyarwanda-w-ubwenge
Commentaires
Enregistrer un commentaire