APR FC yasezerewe mu gikombe cyo kurwanya ruswa
APR FC yasezerewe mu gikombe cyo kurwanya ruswa itsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya igitego 1-1, Mukunzi Yannick yatsinze igitego na Rusheshangoga Michel yitsinda ikindi.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye APR FC ifite intsinzi ku gitego cya Mukunzi Yannick kugera bagiye mu karuhuko.
Mu gice cya kabiri, AS Kigali yari yatsinzwe na APR FC mu mukino wa shampiyona yokeje igitutu, myugariro wa APR FC, Rusheshangoga Michel yitsinda igitego cy’umutwe.
Commentaires
Enregistrer un commentaire