Imyanzuro y’Inama ya 12 y’Umushyikirano
Kuva ku itariki ya18 kugera ku ya 19 Ukuboza, U Rwanda rwongey gukora inama y’umushyikirano ihuza abayobozi b’igihugu mu nzego zitandukanye n’Abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze yarwo. Iyi nama ni umwanya wo kuganira ku bibazo biri mu gihugu bikanashakirwa umuti unyuze mu biganiro.
Dore imyanzuro 20 isizwe n’iyi nama ya 12 y’Umushyikirano.
1. Gushyira mu bikorwa imyanzuro 3 yo mana y’igihugu y’umushyikirano wa 11 kuburyo izaba yamaze kurangira mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015.
2. Gukomeza gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose kugira uruhare mu kurinda no gusigasira ibyo tumaze kugeraho, no kongera imbara muri gahunda zo kubumbatira ubumwe bwacu, n’umutekano nk’ishingiro ry’iterambere rirambye.
3. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zose, gukora umurimo unoze, ukoranywe ubuhanga, kandi bakabyaza umusaruro amasaha y’akazi.
4. Kunoza imitangire ya Serivisi, haba mu nzego za Leta n’iz’abikorere, abahabwa serivisi mbi bakagira uruhare mu kubigaragaza.
5. Gukangurira abanyarwnada bataritabira kubitsa mu mabanki n’ibigo by’imari kubikora.
6. Gushyira imbaraga muri gahunda y’imigi 6 yunganira Kigali, hitabwa cyane cyane kuyihuza na gahunda y’iterambere mu by’inganda, ibikorwa Remezo n’ibindi bikorwa by’iterambere.
7. Kunoza imihigo y’uturere, igashingira ku mahirwe uturere dufite, kandi ikibanda ku bikorwa byihutisha impinduka z’iterambere no ku buzima bw’umuturage no mu guhanga imirimo.
8. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kurushaho kuganira n’abaturage, kunoza imikorere y’inzego z’ibanze no kongerera imbaraga komite z’abunzi ku girango ibibazo by’abaturage bikemuke bitarinze kurindira igihe Perezida wa Repubulika azabasurira.
9. Gushyiraho ubufatanye hagati ya Leta n’ababyeyi, kugiranga hanozwe igikorwa cyo kugaburira abana biga ku manwa mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 by’umwihariko abana baturuka mu miryango ikennye cyane cyane abana baturuka mu miryango iri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
10. Kunoza ireme ry’uburezi, hubakwa za Lobotatwari mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka
12 aho zitari, cyane cyane mu mashuri yigisha ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
11. Gushyira mu mihigo y’inzego z’ibanze ikurikiranywa ry’ishyirwamubikorwa ry’imihigo y’umuryango.
12. Gukomeza gushishikariza abanyarwanda bose kwamagana no gutungira agatoki inzego zibishinzwe abahohotera abana no kwiga uburyo bunoze kandi bworoshye bwo kwegeranya ibimenyetso ku byaha b’ihohoterwa.
13. Gukaza ingamba zo kurwanya amakimbirane mu miryango, isenyuka ry’ingo no gusesengura impamvu zibitera kugirango bibonerwe umuti.
14. Abanyarwanda bose barasabwa guharanira kugira ubuzima buzira umuze, burangwa n’indyo yuzuye no kugira isuku.
15. Gukaza ingamba zo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, icuruzwa ry’abantu, ihohotera ry’abana, havugururwa amategeko arebana nabyo, kugirango hashyirweho ibihano biremereye ku babikora, guca ubuzererezi no gushyingira abana bakiri bato.
16. Kurushaho kunoza ingamba zo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
17. Gushyira imbaraga mu kurangiza vuba imanza zaciwe n’inkiko gacaca ku mitungo yangijwe muri Jenoside zitararangizwa.
18. Gufatira ingamba zikwiye ikibazo cy’abashaka gutesha agaciro umurimo wakozwe n’inkiko gacaca bashaka gusubirishamo nkana imanza zaciwe n’izo nkiko.
19. Gushishikariza abanyarwnada bose kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’ihahamuka.
20. Gushyira imbaraga mu kunoza uburyo bwo kubika ibimenyetso bya Jenoside mu buryo burambye.
Commentaires
Enregistrer un commentaire