Ku myaka 16, Umunyarwanda w’ubwenge budasanzwe yarangije Kaminuza

• Ari mu rugaga rw’intiti z’Isi, Mensa • Ba sekuruza ba Matthias bari mu baje mu gihe cy’ubukoloni mu Rwanda • Avuga indimi eshanu adategwa ; Igifaransa, Icyongereza, Igishinwa, Icyarabu, Ikirusiya n’Ikinyarwanda gike • Nyina avuga ko umwana we abona yifitemo indagagaciro z’Abanyarwanda • Arangirije icyarimwe amashuri yisumbuye na Kaminuza Matthias Hoffman-Vagenheim, w’imyaka 16, yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) ya Open University mu Bwongereza ku manota y’ikirenga, mu bijyanye n’imibare n’iby’ubumenyi bw’ikirere. Matthias yatangiye kwiga muri iyi Kaminuza afite imyaka 13, ariko isomo rya mbere yatangiye kuryiga agifite imyaka ibarirwa mu 9 gusa. Nyina wa Matthias Vagenheim ni Umunyarwandakazi witwa Helene Vagenheim, ufite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu Buvanganzo ariko akaba akora nk’umufasha mu by’amategeko. Batuye mu gace ka Altrincham mu mujyi wa Manchester, mu Bwongereza. Se ni Umuyahudi wakoraga umwu...