Umuryango ni impano iruta izindi, itangwa n'Imana.

Mu isomo ry'ibinyabuzima, batwigishako ibice bigaragaza ubuzima ku kiremwa cyose ni: Nutrition (gufungunra), Movement (kugenda), Development ( Gukura) na Reproduction (Kwibaruka). Ibi byose Imana ibiduhera ubuntu n'ubushake, ntabyo duhitamo. Ariko by'umwihariko, Ukwibaruka, hamwe n'ubufasha bw'Imana, bihabwa agaciro n'amahitamo yacu mu buzima tubayemo. Nyuma yo guhitamo uwo muzafatanya kuzuza iyo nshingano tuba dutegerejweho twese n'Imana, ni Umugisha kubyara ugaheka, byarimba ukongera umuryango ukaguka! Ni UMUGISHA, ni UMUGISHA, ni UMUGISHA! Papa, Mama, Hungu na Kobwa. Ni UMUGISHA! Ngushimiye Mana isumba byose iyi mpano wampaye.